Monday 7 November 2016

ISHAPULE YO KUBOHOKA

ISHAPULE YO KUBOHOKA

1. IBISOBANURO.

🙏🏽: *ISHAPULE YO KUBOHOKA

🙏🏾 *Intangiriro

Gusenga biciye mu kwemera ijambo ry’Imana, hifashishijwe amasaro y’ishapule, bizanira benshi gukira no kubohoka. Ijambo ry’Imana rigira riti : « Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko. » (Yhn 8, 36)

‼Buri cyifuzo kigomba gukorerwa ishapule yo kubohoka ukwayo. *Urugero* : ishapule imwe umuntu asaba kugarukira Imana, indi shapule asabira umuryango, ishapule yo gusabira umurwayi, iyo gusaba akazi, iyo gusabira abanzi, iyo gusaba amahoro,…

‼Ikindi ntabwo iyi shapule isimbura rozari ntagatifu.

Iyi shapule ivuganwa ukwizera no kwemera imbaraga ziri mu ijambo ry’Imana, ikora ku mutima w’Imana Data kandi igakorwa hisunzwe izina rya *Yezu*.

« Nanone kandi, nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye. » (Iz  55,10-11)

 « Ni cyo gituma mbabwira nti ’Icyo musabye cyose musenga, mwizere ko mugihawe, kandi muzagihabwa. » (Mariko 11,24)

" Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora." (Yhn 14, 13-14)



2. UKO ISHAPULE IKORWA:

+Ikimenyetso cy'Umusaraba

_Nemera Imana Data...
_Dawe uri mu ijuru...
_Ndakuramutsa Mariya ×3
_Hubahwe Imana Data

Ku masaro manini(mu mwanya w'amibukiro)


Niba nisabira :
« Dawe nizera ijambo ryawe rigira riti "Mwana (Yezu) nankura umuryango wanjye ku bugaragu, icyo gihe nzaba mbaye uwigenga koko. » (Yohani 8, 36)

– Niba nsengera umuryango wanjye :
« Dawe nizera ijambo ryawe rigira riti "Mwana (Yezu) nakura umuryango wanjye ku bugaragu, icyo gihe umuryango wanjye uzaba ubaye uwigenga koko. » (Yohani 8, 36)

– Niba nsengera undi muntu, urugero YOZEFU :
Dawe nizera ijambo ryawe rigira riti "Mwana (Yezu) nakura YOZEFU mu bugaragu, icyo gihe YOZEFU azaba abaye uwigenga koko. » (Yohani 8, 36)

3) Ku masaro mato , kuvuga inshuro 10 :
Niba nisabira:
– Yezu, ngirira impuhwe !
– Yezu, nkiza
– Yezu, ndokora !
– Yezu, mbohora !

Niba usengera umuryango wawe:
– Yezu,girira impuhwe umuryango wanjye !
– Yezu, kiza umuryango wanjye !
– Yezu, rokora umuryango wanjye!
– Yezu, bohora  umuryango wanjye!

 Niba nsengera undi muntu, urugero YOZEFU :
Yezu, girira impuhwe  YOZEFU !
– Yezu, kiza umuryango YOZEFU !
– Yezu, rokora umuryango YOZEFU!
– Yezu, bohora  umuryango YOZEFU!

Nyuma y’amadizeni 5, mu gusoza :

 SALVE REGINA :
(Turakuramutsa Mwamikazi Nyiribambe) :

Turakuramutsa Mwamikazi Nyir'Ibambe, turakuramya wowe utubeshaho, ukadushimisha, ugatuma twizera. Twebwe impabe bene Eva turagutakambira duhagaritse umutima, turakuganyira dufite intimba kuko tukiri ahantu h'ibyago. None rero, muvugizi wacu utwiteho, utugirire ibambe kandi nitumara guhabuka, uzadusohoze kuri Yezu Umwana Wawe wubahwa, Bikira Mariya Nyir'ibambe utunganye ugatuza.

ISENGESHO RISOZA :

 Dusabe :
Nyagasani Yezu, tugusabye imbabazi z’ibyaha byacu byose. Mu izina ryawe, turasaba Imana Data kutwoherereza Roho Mutagatifu ngo asendereze mu mitima yacu ingabire yo kwamamazanya ukwemera n’ukwizera ijambo ryawe, tubinyujije muri iyi shapule yo kubohoka. Yezu wacu, twifashishije iri sengesho rifite imbaraga zishingiye ku kwamamaza ijambo ryawe, turagusabye ngo ububasha bwawe bwigaragaze mu buzima bwacu kandi ukore ibitangaza n’ibyiza bitagereranywa.
Nyagasani Yezu Kristu, turashaka kugusingiza no kugushimira kuko ku bw’impuhwe n’imbabazi zawe, wemeye ko imbaraga z’iri sengesho ribyara imbuto zitagereranywa zidukiza, ziturokora, kandi zitubohora mu buzima bwacu, mu miryango  yacu no mu buzima bw’abo dusabira. Shimirwa Yezu ku bw’urukundo udukunda rudashira.
Nawe Dawe uri mu ijuru, turagukunda, Dawe tugufitiye icyizere gisesuye nk’icy’abana bagirira Umubyeyi. Turagusanze muri aka kanya tugusaba ngo Roho Mutagatifu asendere imitima yacu.
Dawe, kugira ngo dushobore kuzura Roho Mutagatifu, turashaka kwitandukanya n’ikibi cyose. None rero, imbere y’umusaraba wa Yezu Kristu, twongeye kukwiyegurira mu buryo busesuye kandi buzira uburyarya. Twitandukanyije n’agahinda, ibibazo, imihangayiko n’ikindi cyose cyakuye ibyishimo mu buzima bwacu. Tukweguriye ubuzima bwacu mu izina rya Yezu.
Mana Data, dushyize ku mubiri wabambwe wa Yezu ubumuga bwacu bwose, ubw’umubiri n’ubwa roho, ibibazo dufite mu miryango yacu, mu kazi kacu, ibibazo by’ubukungu, ibibazo hagati yacu n’abo twashakanye, ibiduhangayikisha, aho dushidikanya n’ibitubabaza. Nyagasani, turambaza ububasha bw’amaraso ya Yezu aturokora. Ayo maraso nadutwikire maze adusukure kandi atagatifuze imitima yacu, ayikuremo ibyiyumviro n’ibitekerezo byose bitari byiza.
Yezu Kristu, ngirira imbabazi
Yezu Kristu, tugirire imbabazi
Ni koko Dawe, turashaka kukwegurira ibyifuzo byacu, intege nke zacu, ibyago byacu, ibyaha byacu : imitima yacu, imibiri yacu, roho zacu : uko turi kose n’ibyo dufite byose : ukwemera kwacu, ubuzima bwacu, urushako, umuryango, akazi, umuhamagaro, ubutumwa…
Twuzuzemo Roho wawe Nyagasani ! Twuzuzemo urukundo rwawe, ububasha n’ubugingo bwawe !
Ngwino Roho Mutagatifu ! Ngwino, mu izina rya Yezu ! Ngwino maze utuze muri twe ijambo ry’Imana twamamaje muri iyi shapule yo kubohoka, kandi iyi shapule izanire buri mutima gukira, kurokoka no kubohoka, mu izina rya Yezu Krista Umwami wacu, amen !