Friday 12 May 2017

Noveni yo kwiyambaza Mutagatifu Rita, umuvugizi mu bibazo byananiranye

 NOVENI YO KWIYAMBAZA MUTAGATIFU RITA, Umuvugizi mu bibazo byananiranye 

UMUNSI WA MBERE:

Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu Amen.

 Mutagatifu Rita nkunda, erekeza amaso yawe kuri njye wazikamye mu nyenga y'ububabare! Urabona ukuntu umutima wanjye ukikijwe n'amahwa,ubabara, uvirirana. Mutagatifu Rita urabona ukuntu amaso yanjye yashizemo amarira kuko nayasutse ari menshi cyane. Ndananiwe nacitse intege n'isengesho ubwaryo ntirikirenga umunwa.Ese nkwiriye kwiyanga muri aka kaga ndimo? Ngwino Rita, ngwino untabare umfashe! None se imbaga y'abakristu ntikwita umutagatifu w'ibyananiranye? Garagaza ko ukwiye kwitwa iryo zina unsabira ku Mana inema nsaba (…).

Rita Mutagatifu, wubatse urugo urwitagatifurizamo, udaciwe intege n'ingorane wahuriyemo na zo, ahubwo zikubera inkingi yo kwitagatifuza no gufasha uwo mwashakanye kuba umukristu uhamye. Turakwinginze ngo utakambire abubatse ingo babashe kuzereramo imbuto z'ubutagatifu, urukundo ruganze iwabo. Tukweretse kandi n'abatarashaka, kubera ko bakishakisha mu muhamagaro, abandi bategereje abafasha, n'izindi mpamvu nyinshi, ngo ubasabire Nyagasani aboherereze Roho Mutagatifu, basobanukirwe maze bafate icyemezo gikwiriye.

Abantu benshi bavuga iby'ibitangaza bidasanzwe Imana yakoze ibigiriye ubuvugizi bwawe. None se nzabe ari njye njyenyine usigara manjiriwe kuko utanyumvise? Oya rwose!  Ngaho senga, nsabira kuri Yezu ugwa neza kugiracngo angirire ibambe mu bimbujije uburyo maze ku bwawe Rita Mutagatifu nshobore kuronka icyo umutima wanjye wifuza ukomeje.

-Dawe uri mu ijuru...
-Ndakuramutsa Mariya...
- Hubahwe Imana Data...

Dusabe: Mana igira ubuntu bwinshi wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza utwumve maze wemere  ko Turonka ibyo tugusaba tukwizeye tubikesheje ibyiza yakoze. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu,Amen.

*Umunsi wa 2.*

Mutagatifu ukomeye w'i Kashiya, ndabona inzira y'ubuzima bwawe yuzuye ibizazane n'amahwa akarishye yashishimuye umutima wawe. Rita rwose uri umumaritiri w'imibabaro ikaze cyane, wanyweye inkongoro yayo,igitonyanga ku kindi, kugeza ubwo uyiranguje. Twongeye kuza imbere yawe dutekereza umutima wawe wahuye n'ibigeragezo bikaze bene ako kageni,kugira ngo dusabe inema dukeneye ku Mana (…).

Rita Mutagatifu, wubatse urugo urwitagatifurizamo, udaciwe intege n'ingorane wahuriyemo na zo, ahubwo zikubera inkingi yo kwitagatifuza no gufasha uwo mwashakanye kuba umukristu uhamye. Turakwinginze ngo utakambire abubatse ingo babashe kuzereramo imbuto z'ubutagatifu, urukundo ruganze iwabo. Tukweretse kandi n'abatarashaka, kubera ko bakishakisha mu muhamagaro, abandi bategereje abafasha, n'izindi mpamvu nyinshi, ngo ubasabire Nyagasani aboherereze Roho Mutagatifu, basobanukirwe maze bafate icyemezo gikwiriye.

Uzi ububabare bw'umutima icyo ari cyo,uzi n'ubumaritiri bwa Roho! Turababaye cyane,Tuzi ko uzadufasha. None se si mu bihe by'ububabare nk'ibi Nyagasani yashatse kugaragaza ku buryo butagira uko busa ishusho yawe nyakuri, abigirishije ibitangaza bihebuje kugira ngo imbaga y'abababara mu isi ikugane maze ibone ubuvunyi? Rita Mutagatifu tuzanye imbere yawe roho yashobewe,irira kandi iniha, ariko  kandi irakwiringiye. Rita Mutagatifu, saba Yezu,umukwe wo mu ijuru ubereye umugeni, kugira ngo Imana yite ku cyo tuyisaba, tubikesheje ubuvugizi bwawe bukomeye.

-Dawe Uri mu ijuru    
 -Ndakuramutsa Mariya           -Hubahwe Imana Data  

 Dusabe:Mana igira ubuntu bwinshi,Wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza, utwumve maze wemere ko turonka ibyo tugusaba tukwizeye, tubikesheje ibyiza yakoze.Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amen

UMUNSI WA3:  

 Turagorwa n'ubusa turaranganya amaso yarindagijwe n'agahinda,ntitungira icyo mbona cyaruhura uwo dusabira, nta n'amizero yo mu nsi agisekera imitima yacu yajanjaguritse. Ariko wowe, Rita Mutagatifu, turabona umurikira inzira zacu, n'iyi mitima yacu ukayigaruramo ukwizera. Ni koko, turakwiringiye, ni wowe dutezeho icyo twifuza (…). Kidusabire Yezu wabambwe,kubera ibihe biteye ubwoba byazahaje umutima wawe utagira uko usa,igihe mu kumvira gukomeye, wemeraga gushyingiranwa n'uwagombaga kuzatuma ubaho kimaritiri ubuzima bwawe. Wamukunze gitagatifu,apfuye urupfu rubi uramuririra urahogora; turonkere ku Mana icyo tuyisaba ubigirishije igitambo cya gitwari cy'ituro ry'abana bawe igihe waturaga ubuzima bwabo aho kugira ngo uzababone bandavura mu cyaha. Mbega umutima wawe wa kibyeyi ngo urahashengukira! Kubera ibyo washatse kubabarizwa muri monasteri, kubera ibyo Yezu yakwemereye kubabara byose kugira ngo agusukurishe ububabare, dusabire maze uturonkere icyo twifuza dukomeje.

Rita Mutagatifu, wubatse urugo urwitagatifurizamo, udaciwe intege n'ingorane wahuriyemo na zo, ahubwo zikubera inkingi yo kwitagatifuza no gufasha uwo mwashakanye kuba umukristu uhamye. Turakwinginze ngo utakambire abubatse ingo babashe kuzereramo imbuto z'ubutagatifu, urukundo ruganze iwabo. Tukweretse kandi n'abatarashaka, kubera ko bakishakisha mu muhamagaro, abandi bategereje abafasha, n'izindi mpamvu nyinshi, ngo ubasabire Nyagasani aboherereze Roho Mutagatifu, basobanukirwe maze bafate icyemezo gikwiriye.

-Dawe uri mu ijuru      
-Ndakuramutsa Mariya    

-Hubahwe Imana Data

*Dusabe*: Mana igira ubuntu bwinshi wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza,utwumve maze wemere ko turonka ibyo tugusaba tukwizeye tubikesheje ibyiza yakoze. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amen.

Noveni yo kwiyambaza MUTAGATIFU RITA

Umunsi wa kane

 Mutagatifu w'ibyananiranye, mbega ukuntu iryo zina ari ryiza kandi ryuje amizero matagatifu kuri roho zashenguwe n'agahinda! Mbega ukuntu rigukwiye,Rita mutagatifu w'i Kashiya,wowe uza gusubiza icyizere mu mitima yumiranye,igihe mu buzima byose byabaye akaga n'urupfu! Amizero yayoyotse mu mutima w' umuvandimwe wazahajwe n'imibabaro! Uburemere bw'ibyago buramushengura,kubura iyo ava n'iyo ajya biramukura umutima. Ni wowe twirukiye Rita Mutagatifu, twiringiye rwose ko umubera ikiramiro. Ku bw'ugutakamba kwawe imbere y'intebe y'Imana, dutegereje kuronka icyo dusaba (…). Ongera utugaragarize ko uri umunyampuhwe,tubere natwe "Umutagatifu w'ibyananiranye" nk'uko rubanda rwose rubikwita.

Rita Mutagatifu, wubatse urugo urwitagatifurizamo, udaciwe intege n'ingorane wahuriyemo na zo, ahubwo zikubera inkingi yo kwitagatifuza no gufasha uwo mwashakanye kuba umukristu uhamye. Turakwinginze ngo utakambire abubatse ingo babashe kuzereramo imbuto z'ubutagatifu, urukundo ruganze iwabo. Tukweretse kandi n'abatarashaka, kubera ko bakishakisha mu muhamagaro, abandi bategereje abafasha, n'izindi mpamvu nyinshi, ngo ubasabire Nyagasani aboherereze Roho Mutagatifu, basobanukirwe maze bafate icyemezo gikwiriye.

 -Dawe uri mu ijuru

-Ndakuramutsa Mariya

 -Hubahwe Imana Data

 Dusabe:*Mana igira ubuntu bwinshi wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza,utwumve maze wemere ko turonka ibyo tugusaba tukwizeye,tubikesheje ibyiza yakoze.Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amen.

*Noveni yo kwiyambaza MUTAGATIFU RITA

*UMUNSI WA5*:

Mugeni ukunzwe cyane wa Yezu,Mutagatifu Rita w'i Kashiya,dore tugarutse kukwikubita imbere dukuruwe n'ineza ugirira roho zazahajwe n'imibabaro. Urabona iyi mitima yacu y'ingorwa yazahajwe n'indurwe y'ibizazane by'ubuzima.Nta mizero tugifite, kubunza imitima byigabije roho zacu. Icyizere cyayoyotse n'imanga iteye ubwoba y'ubwihebe iratwasamiye. Rita Mutagatifu,twigishe icyo dukwiriye gukora mu bihe nk'ibi by'amayoberane. Niba koko uri Umutagatifu w'ibyananiranye, dufashe ngwino udutabare,bitabaye ibyo, twaba tugowe! Ni wowe tubwira, wowe wigaragaje igihe cyose ko uri umunyampuhwe ku bababara.Hari ukuntu se natwe utatugirira ibambe?Turabizi Rita Mutagatifu,ugwa neza cyane, niyo mpamvu tukubwirana umuhate tugira ngo uturonkere kuri Yezu icyo dusaba tubigiranye ukwemera kutajegajega.(…).

-Dawe uri mu ijuru      
-Ndakuramutsa Mariya    
-Hubahwe Imana Data

*Dusabe*: Mana igira ubuntu bwinshi wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza,utwumve maze wemere ko turonka ibyo tugusaba tukwizeye tubikesheje ibyiza yakoze. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amen.

*UMUNSI WA 6 :*

 Rita Mutagatifu.Ijuru risa nk'iryishe amatwi none isengesho ryacu ntiribasha kuzamuka ngo rigere ku ntebe y'Imana,tuzi ko ibyaha byacu ari byo byadukururiye igihano gikaze bene aka kageni. Ntitugitinyuka kugira icyo tubwira Yezu kandi kenshi twarahinyuye impuhwe ze none ubu tukaba ari bwo twiyumvisha ko adukanira urudukwiye. Ikiganza cye kiradushikamiye. Turiyumvisha ko nta mbabazi dukwiye.  Tuzikamye mu gahinda gasaze turarizwa n'urwo dupfuye. Rita Mutagatifu,ngaho tubwire niba tugomba kwiheba? Oya ntibikabe,kuko Yezu yakuduhayeho umuvugizi ufite ububasha,kugira ngo uturonkere kuri uwo mukwe wo mu ijuru ubereye umugeni imbabazi z'amakosa yacu akabije hamwe n'ubushake buhamye bwo kutazongera kumucumuraho ukundi. Hamwe n'iki cyemezo tuvugishije umunwa kandi kituvuye ku mutima, turakugannye, Rita Mutagatifu,kugira ngo uturonkere kuri Yezu inema dusaba cyane ( *buri wese ashobora kuvuga icyifuzo cye asabira). Kuri iyi saha aho twumva tunaniwe, dushobewe, twatereranywe na bose; Rita Mutagatifu, gira ijambo ubwira Yezu, maze urebe ngo ijuru ry'impuhwe n'imbabazi riradukingurirwa.

Rita Mutagatifu, wubatse urugo urwitagatifurizamo, udaciwe intege n'ingorane wahuriyemo na zo, ahubwo zikubera inkingi yo kwitagatifuza no gufasha uwo mwashakanye kuba umukristu uhamye. Turakwinginze ngo utakambire abubatse ingo babashe kuzereramo imbuto z'ubutagatifu, urukundo ruganze iwabo. Tukweretse kandi n'abatarashaka, kubera ko bakishakisha mu muhamagaro, abandi bategereje abafasha, n'izindi mpamvu nyinshi, ngo ubasabire Nyagasani aboherereze Roho Mutagatifu, basobanukirwe maze bafate icyemezo gikwiriye.

-Dawe uri mu ijuru      
-Ndakuramutsa Mariya    
-Hubahwe Imana Data

Dusabe: Mana igira ubuntu bwinshi wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza,utwumve maze wemere ko turonka ibyo tugusaba tukwizeye tubikesheje ibyiza yakoze. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amen.

*UMUNSI WA7:*

Rita Mutagatifu wowe wahuye n'ububabare mu kubaho kwawe kose, twerekezeho indoro yawe y'ubugwaneza maze utworohereze ububabare. Isengesho ryacu n'ubwo ridafashije riguye agacuho,nirigere ku mutima wawe wuje impuhwe, maze uwutwerekezeho. Urukundo rukomeye wahoraga ugaragariza mugenzi wawe, imvugo y'amahoro, y'ihumure, inama zitunganye wagiraga bose, ni byo biduteye kukwegera, by'umwihariko kubera ko noneho uri mukuru mu ijuru. Aho wahishuriye ko uri *umutagatifu w'ibyananiranye.* None se tube ari twe dusigara tudafashijwe n'ubuvugizi bwawe? Oya ntidushaka,ntidushobora kubyemera.Twizeye inkunga yawe, tudashidikanya, twizeye rwose ko udutakambira imbere y'intebe y'Imana, kandi tuzi neza ko amahoro azatugarukira, ko imitima yacu izatuza,kandi ko inema dusaba tuzayihabwa…

_Rita Mutagatifu, wubatse urugo urwitagatifurizamo, udaciwe intege n'ingorane wahuriyemo na zo, ahubwo zikubera inkingi yo kwitagatifuza no gufasha uwo mwashakanye kuba umukristu uhamye. Turakwinginze ngo utakambire abubatse ingo babashe kuzereramo imbuto z'ubutagatifu, urukundo ruganze iwabo. Tukweretse kandi n'abatarashaka, kubera ko bakishakisha mu muhamagaro, abandi bategereje abafasha, n'izindi mpamvu nyinshi, ngo ubasabire Nyagasani aboherereze Roho Mutagatifu, basobanukirwe maze bafate icyemezo gikwiriye._

-Dawe uri mu ijuru      
-Ndakuramutsa Mariya    
-Hubahwe Imana Data

*Dusabe*: Mana igira ubuntu bwinshi wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza,utwumve maze wemere ko turonka ibyo tugusaba tukwizeye tubikesheje ibyiza yakoze. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.Amen.

*Umunsi wa munani wa Noveni yo kwiyambaza Mutagatifu Rita, Umuvugizi mu bibazo byananiranye* (Twitegura umunsi mukuru we uzaba ku ya 22/05)

_*Kuba ahiherereye*_

Rita ahindukiye, avuye i Roma, yagarutse mu Bamonakikazi b'i Kashiya, amara imyaka isigaye yose asesengura iby'iyobokaMana. Kuva agarutse igisebe cye cyo ku gahanga cyongeye kwasama, asobanukirwa ko Ijuru rimwifuzaho kubaho mu mwiherero uhoraho.

Ni ko kwitarura isi, akitarurira kure mu mbere ahiherereye, n'abandi bamonakikazi ntibamubone. Kuva ubwo yiyegurira ubuzima bw'isengesho rya bucece, asa n'utakigira ikindi kimuneza.

Yamaraga ijoro ryose asenga, bwacya akababazwa n'uko umunsi umurogoye. Yabonaga muri buri kintu ibimenyetso by'Ijuru, ubuzima busanzwe yarabusezereye. Yari asigaye atunzwe n'Ukaristiya kandi akayihabwa kenshi.

Nuko inkuru y'uko abayeho iramamara, abakristu baturuka imihanda yose baje kumusaba isengesho ngo abavuganire. Guhera ubwo ikigo cy'abamonakikazi kigendwa n'abaza kuhasura.

Isengesho ry'Umunsi wa munani

➕   Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

Rita Mutagatifu, wowe wakunze Nyagasani urukundo rukomeye, kukubona upfukamye imbere y'ibirenge bye, kurangamira uruhanga rwawe rwatobowe n'ihwa rya Yezu, bitwongerera icyizere tugufitiye. Urabona ko tutibeshye dushyira icyizere cyacu  muri wowe, twirekurira mu biganza byawe. Niba ubishaka uyu ni wo mwanya wo kuza ukadutabara, ubuzima bwacu burabikeneye. Kukwirukira ntibizatubera impfabusa. Wowe Rita Mutagatifu isi yose yita umugiraneza wo mu ijuru, turagusabye,kandi turakwinginze, girira ukwizera ufitiye Yezu, maze udusabire inema twifuza (...Kuvuga icyo dusaba). Ntacyo  ajya akwangira, ukunyuzeho agukesha ibitangaza, inema,  agirirwa ubuntu bwihariye. Ubu turacyategereje guhabwa inema twasabye Nyagasani n'umutima wacu wose

Rita Mutagatifu, wubatse urugo urwitagatifurizamo, udaciwe intege n'ingorane wahuriyemo na zo, ahubwo zikubera inkingi yo kwitagatifuza no gufasha uwo mwashakanye kuba umukristu uhamye. Turakwinginze ngo utakambire abubatse ingo babashe kuzereramo imbuto z'ubutagatifu, urukundo ruganze iwabo. Tukweretse kandi n'abatarashaka, kubera ko bakishakisha mu muhamagaro, abandi bategereje abafasha, n'izindi mpamvu nyinshi, ngo ubasabire Nyagasani aboherereze Roho Mutagatifu, basobanukirwe maze bafate icyemezo gikwiriye.

_Dawe uri mu ijuru ...
- Ndakuramutsa Mariya ...
- Hubahwe Imana Data ...

Dusabe :

Mana igira ubuntu bwinshi, Wowe wagiriye Mutagatifu Rita ubuntu bwo kumva ibyo agusaba umukorera ibitangaza, utwumve maze wemere ko turonka ibyo tugusaba tukwizeye, tubikesheje ibyiza yakoze.
Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu,
Amen.

Mutagatifu Rita, Umuvugizi mu bibazo byananiranye, udusabire (×3)

➕   *Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen.*

Isengesho ry'Umunsi wa cyenda

➕   Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

Rita Mutagatifu ngaha tugeze ku munsi wa nyuma w'iyi noveni ntagatifu. Imitima yacu  yongeye kugira imbaraga ubikesha kuguhungiraho muri ibi bihe by'amage turimo. Turumva waraturonkeye kuri Yezu icyo twagusabye. Niba atari uko biri twongeye kurangurura ijwi tugusaba ngo utugirire impuhwe n'ibambe. Ntutume tukuva iruhande tutabonye uguhozwa. Rita Mutagatifu, bikore ugiriye ububabare wanyuzemo  ku musozi  wari utuyeho no mu rugo rw'abihaye Imana wabayemo. Ugirire urukundo wagaragarije abakene bashavuye, urukundo wagiriye Yezu na Mariya umubikira utasamanywe icyaha, n'impano wakiriye mu ihwa rya Nyagasani. Dufashe, ngwino udutabare. Ni rwo rwamo duteye tugutakira. Wowe muvugizi w'ibyananiranye, iyerekane nk'uko uri, uturonkere kuri Yezu inema dusaba, tubifashijwemo nawe. Twiyemeje guhindura ubuzima bwacu bubi, bukaba intumwa y'ubugiraneza bw'Imana n'ububasha bwayo, no kwamamaza uburyo bwo kukwambaza ngo bibe ituro tugutuye tugushimira ibyiza by'ijuru twahawe na Yezu Umucunguzi wacu Mutagatifu ari wowe tubikesha.