Monday 20 May 2019

Ishapule ya Roho Mutagatifu

πŸ•―

Uburyo bumwe parmi uburyo bwinshi bwo kuvuga ishapule ya Roho Mutagatifu, dusaba ingabire zayo uko ari indwi.


Isengesho ryo gusaba ingabire za Roho Mutagatifu


➕  Ku Izina ry'Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu, amina


Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, amina


πŸ™  1.  Ngwino Roho y'Ubuhanga, udukize ingoyi y'iby'isi, ushyire mu mitima yacu urukundo n'uburyohe nw'iby'Ijuru.

▪️ Mubyeyi w'intungane, mu Izina rya Yezu, ohereza Roho wawe avugurure isi.   (x  7)
▪️ Mubyeyi Mariya, wasamye Umukiza ku bwa Roho Mutagatifu, udusabire.


πŸ™   2.  Ngwino Roho y'Ubwenge umurikishirize umutima wacu urumuli rw'Ukuri guhoraho.

▪️ Mubyeyi w'intungane, mu Izina rya Yezu, ohereza Roho wawe avugurure isi.   (x  7)
▪️ Mubyeyi Mariya, wasamye Umukiza ku bwa Roho Mutagatifu, udusabire.


πŸ™  3.   Ngwino Roho y'Inama, uduhe kwumva ibitekerezo byawe, kandi utuyobore mu nzira y'Umukiro.

▪️ Mubyeyi w'intungane, mu Izina rya Yezu, ohereza Roho wawe avugurure isi.   (x  7)
▪️ Mubyeyi Mariya, wasamye Umukiza ku bwa Roho Mutagatifu, udusabire.


πŸ™   4.   Ngwino Roho y'Imbaraga, uduhe imbaraga no kutadohoka, n'umutsindo mu ntambara z'abanzi ba roho zacu.

▪️ Mubyeyi w'intungane, mu Izina rya Yezu, ohereza Roho wawe avugurure isi.   (x  7)
▪️ Mubyeyi Mariya, wasamye Umukiza ku bwa Roho Mutagatifu, udusabire.


πŸ™   5.   Ngwino Roho y'Ubumenyi, ube Umwigisha wa roho zacu, kandi udufashe gukurikiza inyigisho zawe.

▪️ Mubyeyi w'intungane, mu Izina rya Yezu, ohereza Roho wawe avugurure isi.   (x  7)
▪️ Mubyeyi Mariya, wasamye Umukiza ku bwa Roho Mutagatifu, udusabire.


πŸ™   6.  Ngwino Roho w'Ubutungane, ngwino kandi uture mu mutima wacu kugira ngo udutagatifuze kandi ube umugenga w'ibyo dukomeyeho byose

▪️ Mubyeyi w'intungane, mu Izina rya Yezu, ohereza Roho wawe avugurure isi.   (x  7)
▪️ Mubyeyi Mariya, wasamye Umukiza ku bwa Roho Mutagatifu, udusabire.


πŸ™   7.   Ngwino Roho w'Icyubahiro cya Nyagasani ube Umwami w'Ugushaka kwacu kandi uduhe guhora twiteguye kubabara byose aho gukora icyaha

▪️ Mubyeyi w'intungane, mu Izina rya Yezu, ohereza Roho wawe avugurure isi.   (x  7)
▪️ Mubyeyi Mariya, wasamye Umukiza ku bwa Roho Mutagatifu, udusabire.


Ibisabisho bya Bikira Mariya

V./ Mariya Mubikira utagira inenge, Wowe Utasamanywe icyaha kandi wagizwe Ubushyinguro bw'Imana ku bubaha Roho Mutagatifu, udusabire ;
R./ Kugira ngo Roho Umuhoza aze avugurure isi

Ndakuramutsa Mariya, ...


V./  Mariya Mubikira utagira inenge, Wowe wabaye Umubyeyi w'Imana ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, mu iyobera ry'Ukwigira umuntu kwa Jambo, udusabire ;
R./ Kugirango Roho Umuhoza aze avugurure isi.

Ndakuramutsa Mariya ...


V./  Mariya Mubikira utagira inenge, Wowe wasenderejwe na Roho Mutagatifu igihe wasengeraga muri Sinakolo hamwe n'intumwa, udusabire ;
R./ Kugira ngo Roho Umuhosa aze avugurure isi.

Ndakuramutsa Mariya ....


Dusabe :

Nyagasani twoherereze Roho wawe aze ku bubasha bw'ingabire Ze,    aduhe umutima mushya kugira ngo tubashe  ... dukora ibihuje n'Ugushaka kwawe.



Ibisingizo bya Roho Mutagatifu

Nyagasani, utubabarire.
Kristu, utubabarire.
Nyagasani, utubabarire.
Kristu, utwumve.
Kristu, utwiteho.

Roho Mutagatifu, ukomoka kuri Data no kuri Mwana, utubabarire.
Roho wa Nyagasani, Wowe mbere y’iremwa ry’isi warerembaga ku mazi kugira ngo uyahe imbaraga ntagatifu, utubabarire.
Roho utuzamo, ukatwigisha byose, utubabarire.
Roho wahishuriye abantu b’Imana ibyo bagomba kuvuga, utubabarire.
Roho uhamya ibyerekeye Yezu Kristu, utubabarire.
Roho w’ukuri utwigisha ibintu byose, utubabarire.
Roho watwikiriye Bikira Mariya, akabyara ataretse kuba isugi, utubabarire.
Roho wa Nyagasani wuzuye isi yose, utubabarire.

Roho w’Imana uba muri twe, utubabarire.
Roho w’ubuhanga n’uw’ubwenge, utubabarire.
Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, utubabarire.
Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, utubabarire.
Roho w’igitinyiro cya Nyagasani, utubabarire.
Roho w’ingabire zose n’uw’imbabazi, utubabarire.
Roho w’imbaraga n’uw’urukundo, utubabarire.
Roho w’ubushyira mu gaciro, utubabarire.
Roho w’ukwemera, w’ukwizera, w’urukundo n’uw’amahoro, utubabarire.
Roho w’ubwicishe bugufi n’uw’ubumanzi, utubabarire.
Roho w’ubwiza n’uw’ubwiyoroshye, utubabarire.

Roho ucengera mu mabanga y’Imana, utubabarire.
Roho udusabira mu mivumero irenze imivugire, utubabarire.
Roho wamanukiye kuri Yezu mu ishusho ry’inuma, utubabarire.
Roho uduha kuvuka bundi bushya, utubabarire.
Roho wuzuza urukundo mu mitima yacu, utubabarire.
Roho uduha kuba abana b’Imana yihitiyemo, utubabarire.
Roho wamanukiye ku bigishwa mu ishusho ry’indimi z’umuriro, utubabarire.
Roho wasendereye imitima y’intumwa, utubabarire.
Roho utanga ingabire zawe, uha buri muntu uko wishakiye, utubabarire.

Gira impuhwe, utwumve utubabarire.
Jya uturwanaho uturengere, utwumve utubabarire.
Icyitwa ikibi cyose, Nyagasani ukidukize.
Icyitwa icyaha cyose, Nyagasani ukidukize.
Ibishuko n’imitego ya Shitani, Nyagasani ubidukize.
Ukwigerezaho n’ukwiheba, Nyagasani ubidukize.
Guhakana ukuri tuzi neza, Nyagasani ubidukize.
Uguhariranya n’ukuticuza, Nyagasani ubidukize.
Ubwandu bwose bw’umubiri n’ubw’umutima, Nyagasani ubudukize.
Irari ry’ubukozi bw’ibibi, Nyagasani uridukize.
Umutima mubi wose, Nyagasani uwudukize.

Girira ko ukomoka ku Mana Data no kuri Mwana, Nyagasani udukize.
Girira ko Yezu Kristu yasamwe ku bubasha bwawe, Nyagasani udukize.
Girira ko wamanukiye ku Ntumwa, Nyagasani udukize.
Ku munsi w’urubanza, Nyagasani udukize.

Kugira ngo tubeshweho nawe, kandi duhore dukurikiza amabwiriza yawe, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo duhore twibuka ko turi ingoro yawe, twirinde kuyitera ubusembwa, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo mu kubeshwaho nawe, twirinde gukora ibyifuzo by’umubiri, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kugushavuza, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twihatire kwikomezamo ubumwe bwawe mu busobekerane bw’amahoro, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo twirinde kwemera roho mbi iyo ari yo yose, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo dushobore gushishoza niba roho zikomoka ku Mana, utwumve turagutakambira.
Kugira ngo utwuzuzemo ukuri kw’ibitunganye, utwumve turagutakambira.

Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, udukize Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utwiteho Nyagasani.
Ntama w’Imana, ukiza abantu ibyaha, utubabarire.

_*V./* : Nyagasani, ohereza Roho wawe._
_*R./* : Aze guhindura isi ibe nshya._


Dusabe :

Nyagasani turakwinginze, gira impuhwe udusenderezemo Roho Mutagatifu wawe, kugira ngo twese tugendere mu bumwe bw’ukwemera, maze ububasha bw’urukundo rwe budutere imbaraga, twihatire gushyigikira ikigero cy’ubuhame bwa Kristu ; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, mukaba Imana iteka ryose. Amen.

Cyangwa:

Nyagasani turakwinginze, Umuhoza ugukomokaho natumurikire maze atwinjize mu kuri kose, nk’uko Mwana yabidusezeranyije ; We mubana mugategekana mu bumwe bwa Roho Mutagatifu, muri Imana imwe iteka ryose. Amen.

Tuesday 14 May 2019

Isengesho ryo kwambaza Roho Mutagatifu (ryanditswe na Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII)

πŸ™  Isengesho ryo kwambaza Roho Mutagatifu
           (ryanditswe na Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII)





Roho Mutagatifu, turagusaba ngo wuse ikivi Yezu Kristu yateruye mu buzima bwacu, maze uduhe imbaraga n'umuhate dukeneye mu isengesho risabira isi n'abayituye ; bangukiriza buri wese ihirwe ryo
kuryoherwa n'ubuzima butuje mu bucece bw'umutima we maze utubere imbarutso mu iyogezabutumwa twiyemeje, twifuza kuzageza Inkuru Nziza ku bantu bose mu bihugu by'isi, abagenerwamurage bacungujwe Amaraso ya Kristu bose.
Cubya ibyiyumviro by'ubwenge bwacu, ukuze muri twe ukwicisha bugufi gutagatifuza, igitinyiro cya Nyagasani n'umurava mu kwitanga.
Ntihakagire imirunga iduheza mu by'isi ikatubuza kubahiriza uko bikwiye umuhamagaro wacu ;  mu bugwari bwacu, ntihakagire inyungu zitubuza gutunganya ibyo Ubutabera busaba, ntihakagire imibare ipfobya ubuhangange bw'ubugwaneza ngo ibureshyeshye n'ubusabusa bw'ubwikunde tugira.

Muri twe byose birabe ibihanitse : gushakashaka no kwubahiriza Ukuri, ibakwe mu kwitanga kugeza ku musaraba no ku rupfu ; igisumbye ibindi, byose bihure n'isengesho rya nyuma Mwana yasenze abwira Se wo mu Ijuru, bihure kandi n'isenderezwa ry'ingabire Data na Mwana bagenera Kiliziya n'imiryango iyishamikiyeho, bagenera buri roho mu moko yose y'abantu, bazikunyujijeho Wowe Roho y'Urukundo.
Amina
AllΓ©luia
πŸ™ 




©Bihinduwe na EvJ, Ugushyingo 2018