Tuesday 14 May 2019

Isengesho ryo kwambaza Roho Mutagatifu (ryanditswe na Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII)

🙏  Isengesho ryo kwambaza Roho Mutagatifu
           (ryanditswe na Mutagatifu Papa Yohani wa XXIII)





Roho Mutagatifu, turagusaba ngo wuse ikivi Yezu Kristu yateruye mu buzima bwacu, maze uduhe imbaraga n'umuhate dukeneye mu isengesho risabira isi n'abayituye ; bangukiriza buri wese ihirwe ryo
kuryoherwa n'ubuzima butuje mu bucece bw'umutima we maze utubere imbarutso mu iyogezabutumwa twiyemeje, twifuza kuzageza Inkuru Nziza ku bantu bose mu bihugu by'isi, abagenerwamurage bacungujwe Amaraso ya Kristu bose.
Cubya ibyiyumviro by'ubwenge bwacu, ukuze muri twe ukwicisha bugufi gutagatifuza, igitinyiro cya Nyagasani n'umurava mu kwitanga.
Ntihakagire imirunga iduheza mu by'isi ikatubuza kubahiriza uko bikwiye umuhamagaro wacu ;  mu bugwari bwacu, ntihakagire inyungu zitubuza gutunganya ibyo Ubutabera busaba, ntihakagire imibare ipfobya ubuhangange bw'ubugwaneza ngo ibureshyeshye n'ubusabusa bw'ubwikunde tugira.

Muri twe byose birabe ibihanitse : gushakashaka no kwubahiriza Ukuri, ibakwe mu kwitanga kugeza ku musaraba no ku rupfu ; igisumbye ibindi, byose bihure n'isengesho rya nyuma Mwana yasenze abwira Se wo mu Ijuru, bihure kandi n'isenderezwa ry'ingabire Data na Mwana bagenera Kiliziya n'imiryango iyishamikiyeho, bagenera buri roho mu moko yose y'abantu, bazikunyujijeho Wowe Roho y'Urukundo.
Amina
Alléluia
🙏 




©Bihinduwe na EvJ, Ugushyingo 2018

1 comment: