Thursday 9 April 2020

NOVENI YO KWIYAMBAZA MUTAGATIFU YOZEFU

NOVENI YO KWIYAMBAZA MUTAGATIFU YOZEFU UMUGABO WA BIKIRA MARIYA

UMUNSI WA MBERE

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

Isengesho ry'ibanze

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugira ngo ikuragize Yezu kuva akivuka, erekeza impuhwe zawe kuri jye uri mu kigeragezo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

Isengesho ry’umunsi wa mbere

Yozefu Mutagatifu Umufasha utuje w'Icungurwa

*Ijambo ry'Imana

Dore uko Yezu Kristu yavutse:

Mariya Umubyeyi We yari yarasabwe na Yozefu, ariko mbere y'uko babana Mariya asama Umwana ku bubasha bwa Roho Mutagatifu.
Yozefu inshuti ye akaba umugabo w'indahemuka, ntiyashaka gutangaza Mariya ku mugaragaro, ahitamo kumusezerera rwihishwa. Igihe akibitekerezaho, umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi. (Mt1,18-21)

*Kuzirikana

Ku bw'ukumvira kwe, Yozefu yabaye igikoresho mu biganza by'Imana, hamwe na Mariya buzuza umugambi w'urukundo rw'Imana batizigama.
Yozefu yemeye kuzuza ibyo Imana yamusabye nk'uko Mariya na we yabikoze !
Yozefu ni umugabo watoranyijwe kugirango yuzuze ubutumwa mu kwicisha bugufi no mu bikorwa. Nyuma yabyo ntiyimenyekanisha.

*Icyo niyemeje

Uyu munsi nka Yozefu, ndagerageza kumvira Ugushaka kw'Imana kugaragarira mu Ijambo ryayo, mu masakramentu no mu bikorwa bya buri munsi.

*Isengesho risoza

Yozefu Mutagatifu, Wowe wemeye kwakira ugushaka kw'Imana, nguhaye ibyifuzo byanjye, undengere, urengere umuryango wanjye n'isi yose.
Unkize imitego n'ibyaha kandi ungereze kuri Yezu Umwana wawe ibyifuzo byanjye.
Amen

*Usoza uvuga

*Dawe uri mu ljuru
*Ndakuramutsa Mariya

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu :

Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa.
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen.

*Hubahwe lmana Data

*Yozefu mutagatifu udusabire (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu .Amen

UMUNSI WA KABIRI

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

*Isengesho ry'ibanze

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugirango ikuragize Yezu kuva akivuka, erekeza impuhwe zawe kuri jye uri mu kigeragezo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba Ukwizera kwawe n'Urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

*Isengesho ry’umunsi wa kabiri

Yozefu umugabo w'intungane kandi utuje

*Ijambo ry'Imana

Yozefu umugabo wa Mariya, ni umugabo w' intungane. (Mt 1,19)

Muri icyo gihe Umwami Agusto atanga itegeko ryo kubarura abaturage b'igihugu cye. Ni ubwa  mbere ibyo byari bibaye. Buri wese agomba kujya kwiyandikisha mu mujyi w'abasekuruza be.
Yozefu ava mu mujyi wa Nazareti ho mu Galileya ajya muli Yudeya i Betelehemu. Yozefu ajya kwiyandikisha hamwe n'umugore we Mariya (wari) utegereje kubyara
(Lk 2,1-5).

*Kuzirikana

Yozefu yabaye umugabo w'intungane kandi utuje. Amavanjiri ntiyerekana ijambo rye na rimwe, ariko Yozefu yagize ubuzima bwe impano ituje kandi y'urukundo ku mugore we Mariya n'umwana We yaragijwe Yezu.

Yozefu yubahirije amategeko y'igihugu n'ay'abantu ariko ashobora no kuyarenga.
Yemeye kuyoborwa n'itegeko ry'urukundo mu bihe by'ubuzima bwe bwose.

*Icyo niyemeje

Uyu munsi nka Yozefu, ndihatira kubaha no kubaho mu budahemuka mu mirimo yanjye, mu maso y'abandi bantu no mu mategeko y'igihugu.

*Isengesho risoza

Yozefu mutagatifu, wowe washoboye kubaho mu rukundo n'ubudahemuka, nguhaye ibyifuzo byanjye, ndengera, urengere umuryango wanjye, n'isi yose. Undinde imitego y'ibyaha kandi ugeze kuri Yezu isengesho ryanjye. Amen.

*Usoza uvuga

*Dawe uri mu ljuru
*Ndakuramutsa Mariya

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu :
Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa.
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen.

*Hubahwe lmana Data

*Yozefu mutagatifu udusabire (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu .Amen

UMUNSI WA GATATU

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen*

*Isengesho ry'ibanze
                     
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugirango ikuragize Yezu kuva akivuka, nyerekezaho impuhwe zawe, mu bigeragezo ndimo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

* Isengesho ry’umunsi wa gatatu

*Yozefu umugabo wa Mariya

Ijambo ry'Imana

Malayika aramubwira ati: "Yozefu mutagatifu, witinya kuzana umugore wawe  Mariya"(Mt1,10)
Yozefu akangutse akora ibyo Malayika w'Imana yari yamutegetse ajyana Mariya iwe.
Yozefu ntiyamwegera kugeza ubwo abyaye umwana w'umuhungu amwita izina rya Yezu.(Mt 1,24-25).

*Kuzirikana

Malayika arabwira Yozefu nk'umugabo wa Mariya. Iyo ntumwa y'Imana irinjiza Yozefu mu iyobera ry'ukuba umubyeyi kwa Mariya umugore we mu mategeko kandi wagizwe umubyeyi ataretse kuba isugi.

Icyubahiro Yozefu afitiye Mariya ntigikomoka mu kumvira ugushaka kw'Imana gusa ahubwo gikomoka no mu rukundo rutagereranywa yakundaga Mariya. Urukundo rwiyoroshya, rwemera, rwishima, rurinda kandi rufasha.

*Icyo niyemeje

Ndashaka ko umuryango wanjye wakira Umubyeyi Mariya n'Umwana we Yezu. Singatinye kwakira Umuryango Mutagatifu iwanjye.

 *Isengesho risoza

Yozefu mutagatifu, wowe wemeye mu bwisanzure kubana na Mariya mu busugi, ndakwiyambaje, wite kuri njye, umuryango wanjye, n'isi yose uturinde imitego y'icyaha kandi unturire iri sengesho ku mwana wawe Yezu. Amen.

*Usoza uvuga :

*Dawe uri mu ljuru
*Ndakuramutsa Mariya

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu:

Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa.
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen.

*Hubahwe lmana Data
*Yozefu mutagatifu udusabire (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

*UMUNSI WA KANE

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen.

*Isengesho ry'ibanze

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugirango ikuragize Yezu kuva akivuka, nyerekezaho impuhwe zawe, mu bigeragezo ndimo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

Yozefu umurinzi w'urugo rutagatifu

*Ijambo ry'Imana

Abamalayika babasiga aho basubira mu ijuru. Nuko abashumba bajya inama bati:" Nimucyo tujye i Betelehemu turebe ibyabaye Nyagasani atumenyesheje" Luka 2,15.

*Kuzirikana

Mu bwitange, Yozefu yagaragarije urukundo rw'igisagirane Yezu na Mariya. Turushaho kubona uburyo umurimo we wari ukomeye: yari umutware w'urugo n'umurinzi wa Yezu na Mariya.

Tuzi uburyo imiryango yacu ikeneye kurindwa no gukundwa. Kwiyambaza Yozefu wizeye ntibyabura kudusiga turinzwe!

*Icyo niyemeje

Niyemeje kwita ku muryango wanjye kugirango ukure usagambe, twungurane ibitekerezo, tubabarirane, twihanganirane, twubahane kandi dukundane. Urugo rwacu nduragije Yozefu mutagatifu.

*Isengesho risoza

Yozefu mutagatifu, wowe washoboye kubaka mu bufatanye bwawe na Mariya na Yezu "kiliziya yo mu rugo ndagutabaje". Wite kuri njye, umuryango wanjye, n'isi yose. Uturinde ibiturushya n'ibyaha kandi unturire isengesho ryanjye kuri Yezu umwana wawe. Amen.

*Usoza uvuga*

*Dawe uri mu ljuru*

*Ndakuramutsa Mariya*

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu* :

Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa.
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen.

*Hubahwe lmana Data*

*Yozefu mutagatifu udusabire*  (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina

UMUNSI WA GATANU

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

*Isengesho ry'ibanze*

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugira ngo ikuragize Yezu kuva akivuka, nyerekezaho impuhwe zawe, mu bigeragezo ndimo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

Yozefu umuntu w'intamenyekana n'umugaragu

*Ijambo ry'Imana*

Bamaze kugenda, umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi aramubwira, ati: "Byuka ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri maze ugumeyo kugera igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice".

Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri, nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye.(Mt 2,13-15)

*Kuzirikana*

Yozefu yemeye kuburirwa na Malayika maze arahunga, ngo arokore ubuzima bwa Yezu n'ubwa Mariya.

Ntiyahakanye, ntiyashidikanyije, cyangwa ngo yishakire uburyo bwe bwite.

Yozefu kandi ubuzima bwe bwayobowe n'ukwemera n'urukundo.

Yozefu yariyibagiwe maze yiyegurira gukora ibyo Imana yamusabye ngo akize Umwana Yezu.

*Icyo niyemeje*

Uyu munsi ndihatira kwakira abandi no kutita ku nyungu zanjye n'iz'umuryango wanjye gusa.
By'umwihariko ndita ku bana bose ngo mbarinde ibyabangiriza umubiri ndetse na roho.

*Isengesho risoza*

Yozefu mutagatifu, wowe watubereye urugero rw'umuryango w'intamenyekana, bikatubera umurage ukomeye, ndakwiyambaje wite kuri njye, umuryango wanjye, n'isi yose, uturinde ibiturushya n'ibyaha kandi unturire isengesho ryanjye kuri Yezu umwana wawe. Amina.

*Usoza uvuga*

*Dawe uri mu ljuru*

*Ndakuramutsa Mariya*

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu* :
_Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa._
_Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen._

*Hubahwe lmana Data*

*Yozefu mutagatifu udusabire*  (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

UMUNSI WA GATANDATU

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

*Isengesho ry'ibanze*

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugirango ikuragize Yezu kuva akivuka, nyerekezaho impuhwe zawe, mu bigeragezo ndimo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

*Yozefu se wa Yezu

*Ijambo ry'Imana*

Herodi amaze gupfa, umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu Misiri, aramubwira ati: "Haguruka ujyane umwana na nyina usubire mu gihugu cya Israheli kuko abashakaga kwica umwana bapfuye.
Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina asubira mu gihugu cya Israheli. *Mt 21,9-21*

Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati: "Mwana wanjye watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze. *Luka,2 48.*

Filipo na we aza guhura na Natanayeli aramubwira ati: "wa wundi wanditswe mu mategeko ya Musa no mu bahanuzi twamubonye ni Yezu w'i Nazareti mwene Yozefu. Nuko Natanayeri aramubwira ati: "hari ikintu cyiza cyaturuka i Nazareti?"
Filipo aramubwira ati: "ngwino wirebere". *Yh1,45*

*Kuzirikana*

Mu kumva amagambo Mariya yari amaze kubwirira Yezu mu ihekaru Yozefu yiyumvisemo kurushaho ububitsi bw'ibanga ry'Imana.
Yakunze Yezu urukundo rw'umubyeyi(Se) kandi yamutoje gukora.
Yezu yagiranye na Yozefu ibiganiro binoze kandi Yezu yaramwumviye kandi aramwubaha.
Yego ye, mu kwita umwana we izina yahawe na Malayika, no kwiyakira nk'umubyeyi nk'uko amategeko abigena, kujya kumushaka mu ngoro no kuba yarakomokaga kuri Dawudi.
Yozefu ni umubyeyi koko.

*Icyo niyemeje*

Nka Yozefu ndazirikana umuhamagaro w'umubyeyi, ndagerageza kwereka bose urugero rwiza n'imigenzo ya gikristu.

*Isengesho risoza*

Yozefu mutagatifu, wubahirije inshingano zawe nk'umubyeyi kuburyo bw'intangarugero, ndakwiyambaje, unyiteho njye, umuryango wanjye, n'isi yose uturinde ibiturushya n'ibyaha kandi unturire isengesho ryanjye kuri Yezu umwana wawe. Amen

*Usoza uvuga*

*Dawe uri mu ljuru*

*Ndakuramutsa Mariya*

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu* :
_Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa._
_Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen._

*Hubahwe lmana Data*

*Yozefu mutagatifu udusabire*  (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

UMUNSI WA KARINDWI

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

*Isengesho ry'ibanze

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugirango ikuragize Yezu kuva akivuka, nyerekezaho impuhwe zawe, mu bigeragezo ndimo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

Yozefu umurinzi w'abakene

*Ijambo ry'Imana

*Lv2,6*
Igihe cy'isukurwa cye nikirangira, yaba yabyaye umuhungu cyangwa umukobwa, azasanga umuherezabitambo ku muryango w'ihema ry'ibonaniro.
Ubwo azaba amuzaniye umwana w'intama wo guturwaho igitambo gitwikwa hamwe n'inuma cyangwa intungura zo guturwaho igitambo cy'impongano z'ibyaha.

*Lk: 2,23-24*
Nk'uko byanditswe mu itegeko rya Nyagasani, ngo umuhungu wese w'imfura azaba intore y'umwihariko wa Nyagasani.

*Kuzirikana

Yozefu na Bikira Mariya batuye ituro ry'abakene: inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri.
Yozefu yagize ibimugora byinshi.
Yahunze igihugu cye ajya mu mahanga, yakoze mu bwiyoroshye akoresha amaboko ye ariko yahaye Yezu byose: inzu, ifunguro, yamwigishije ururimi rw'iwabo kavukire, amuha uburere, amwigisha umwuga wo kubaza, amubera umurinzi mu bwana bwe n'ubugimbi bwe.

*Icyo niyemeje

Uyu munsi ndafungura umutima nerekeza ku mibabaro yanjye, ndashaka umuntu udafite na busa mufashe uko nshoboye, kandi ndakomeza ukwizera mfitiye Imana nyiture ibingora byose.

*Isengesho risoza*

Yozefu mutagatifu, murinzi w'abakene bose, ndagutakambiye njye n'umuryango wanjye, n'isi yose, uturinde ibiturushya n'ibyaha kandi unturire isengesho ryanjye kuri Yezu umwana wawe. Amen.

*Usoza uvuga*
*Dawe uri mu ljuru*

*Ndakuramutsa Mariya*

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu :
Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa.
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen.

*Hubahwe lmana Data*

*Yozefu mutagatifu udusabire*  (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

UMUNSI WA MUNANI

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

*Isengesho ry'ibanze*

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugirango ikuragize Yezu kuva akivuka, nyerekezaho impuhwe zawe, mu bigeragezo ndimo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

*Yozefu umubaji

*Ijambo ry'Imana*

*Mt13 54-55*
Nuko ajya mu karere k'iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangira bavuga bati: "Ubu buhanga n'ububasha bwinshi ubikomora he?"

*Lk2,51*
Nuko ajyana na bo Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we.

*Kuzirikana*

Yozefu yakoresheje amaboko ye, ibiganza bye byasharanguwe n'imbaho, yarananirwaga agakora umurimo we kugeza umunsi uciye ikibu.

Umurimo wa buri munsi waranze urugo rw'i Nazareti.Yezu yiswe 'Umuhungu w'umubaji" yari yarize kandi yaramenyeye agaciro k'umurimo kuri Yozefu umubaji.

Abakozi bose ari aboroheje n'abakomeye bibona muri Yozefu Umukozi w'i Nazareti ndetse no mu Ivanjiri, umurimo w'abantu ufite agaciro gakiza.

*Icyo niyemeje*

Uyu munsi ndakorana umurimo wanjye ubwitange burushijeho. Ndakorana ukuri kugirango mfashe abantu  mu  iterambere ry'igihugu n'isi yose.

*Isengesho risoza*

Yozefu wowe rugero n'umurinzi w'abakozi, ndakwinginze unsabire, uturinde ibiturushya n'ibyaha kandi unturire isengesho ryanjye kuri Yezu umwana wawe.

*Usoza uvuga*

*Dawe uri mu ljuru*

*Ndakuramutsa Mariya*

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu* :
Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa.
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen.

*Hubahwe lmana Data*

*Yozefu mutagatifu udusabire*  (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

UMUNSI WA CYENDA

➕    Ku Izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Amen

*Isengesho ry'ibanze*

Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana yahisemo kugirango ikuragize Yezu kuva akivuka, nyerekezaho impuhwe zawe, mu bigeragezo ndimo.

Wowe Mubyeyi wa roho yanjye, ndagusaba ubuvugizi bwawe buhebuje, ndasaba ukwizera kwawe n'urukundo rwawe.

Mpa kubona iyo ngabire ngusaba ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu, We mubana n'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Amen.

*Yozefu umurinzi wa Kiliziya

*Ijambo ry'Imana*

*Rm12,4-6*
Mbese nk'uko mu mubiri umwe tugira ingingo nyinshi kandi ingingo zose ntizikore umurimo umwe, bityo turi benshi ariko tugize umubiri umwe wa Kristu buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo.
Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe, uwahawe ingabire y'ubuhanuzi ajye ahanura akurikije ukwemera.

*Kuzirikana*

Nk'uko kera Yozefu yirukiraga urugo rw'i Nazareti, arushakira ibyo rukeneye n'uyu munsi arinda kandi agatabara Kiliziya ya Kristu.
Nicyo cyatumye Yozefu atorerwa kuba umurinzi n'utabara Kiliziya zose nk'uko muri Yezu Kristu twese turi umwe kandi twese tugize umubiri umwe:
*Umubiri wa Yezu*

*Ibyo niyemeje*

Uyu munsi ndasabira by'umwihariko Kiliziya, ndihatira kuyimenya kurushaho, niyemeje kandi gukora ibikorwa biteganijwe muri Paruwasi yanjye.

*Isengesho risoza*

Yozefu wowe murinzi wa Kiliziya y'iyi si yose, yavutse ku maraso y'Umwana wawe wareze, ndagutakambiye unyiteho njye, umuryango wanjye, n'isi yose.
Uturinde ibiturushya n'ibyaha byacu kandi unturire isengesho ryanjye kuri Yezu umwana wawe. Amen

*Usoza uvuga*

*Dawe uri mu ljuru*

*Ndakuramutsa Mariya*

*Indamutso ya Yozefu Mutagatifu* :
Ndakuramutsa Yozefu, wuje inema zituruka ku Mana,  wakiriye Umukiza  mu biganza byawe uramukuza, wahebuje abagabo bose umugisha, na Yezu Umwana w'Imana wabyawe n'Umugore wawe w'isugi arasingizwa.
Yozefu Mutagatifu, Wowe Imana Mwana yahaweho Umubyeyi, urajye udusabira mu bibazo tugira mu miryango yacu, mu buzima, no mu kazi, kugera mu minsi yacu ya nyuma, kandi uzadutabare igihe tuzapfira, amen.

*Hubahwe lmana Data*

*Yozefu mutagatifu udusabire (3)

➕    Ku Izina ry 'lmana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amen

No comments:

Post a Comment